Twongeye kubaha ikaze muri iki cyumweru cy’ibirori by’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu ku magare “Tour du Rwanda”. Turi ku munsi wa gatatu w’iry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 15.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 irushanwa rya Tour du Rwanda 2023 ryakomereje mu Karere ka Musanze. Abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Hue, bakomereza i Kigali hanyuma basozereza mu Karere ka Musanze ku ntera ya 199.5 km.
Kugeza ubu, Vernon Ethan niwe wambaye umwenda w’umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito. Marc Oliver Pritzen ukinira ikipe ya (EF Education-Nippo) niwe ufite umwenda w’umuzamutsi mwiza.
Vernon Ethan ukinira (Soudal Quick Step) ni nawe wabaye umwenda w’umukinnyi ukiri muto. Uyu mukinnyi kandi niwe ufite umwenda w’umukinnyi wihuta ahatambika cyangwa w’umutambitsi.
Muhoza Eric ukinira (Bike Aid) niwe mukinnyi wambaye umwenda w’umunyarwanda uhagaze neza. Henok Mulueberhan ukinira (Green Project) niwe wambaye umwenda w’umukinnyi w’umunyafurika uhagaze neza.
Marc Oliver Pritzen ukinira (EF Education-Nippo) niwe wambaye umwenda w’umukinnyi uhangana cyane. Ikipe nziza kugeza ubu ni ikipe ya Terengganu Polygon Cycling Team (Malaysia).
Nsengimana Jean Bosco uzwiho guterera aganira na n’itangazamakuru mbere y’irushanwa yatangaje ko uyu munsi nk’abakinnyi b’abanyarwanda hari icyo bari bukore.
Yagize ati “Navuga ko ubu aribwo isiganwa ritangiye, kuko turaza kubona aho abakinnyi basigana iminota. Ni agace karimo imisozi, ku bwanjye nifuza ko hari imisozi naza gutsinda kuko ejo ntabwo byagenze neza.”
14:00: Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze.
13:58: De la Parte (TotalEnergies) afashe Fouche anamucaho, agenda wenyine.
13:58: De la Parte (TotalEnergies) asohotse mu gikundi.
13:56: Igikundi cyongereye umuvuduko.
13:55: Mu bilometero bibiri bya nyuma, Pritzen yasizwe amasegonda 15 naho igikundi cyasizwe 35.
13:54: James Fouche ari wenyine imbere. Igikundi yagisize amasegonda 45.
13:53: Mu bilometero bitatu bya nyuma, hongeye kubaho kugendera hamwe hagati y’igikundi n’abakinnyi icyenda bari bakurikiye Fouche na Pritzer.
13:51: Ibilometero bitanu bya nyuma: Abakinnyi bayoboye batangiye kuzamuka kuri Mukungwa.
13:49: Abakinnyi icyenda ni bo bakurikiye James Fouche Marc Pritzer bayoboye, ariko babasize amasegonda 45. Abo barimo Lecerf, Tarozzi, Grellier, Mulueberhane, Iturria, Calzoni, Reinderink, Yemane na Oram.
Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 10.
Isiganwa mu bilometero 10 bya nyuma: Abakinnyi bayoboye bageze bageze Muryabazira ndetse bari gusatira Mukinga.
13:45: Chris Froome wari wasigaye yongeye gufata igikundi.
13:44: Abakinnyi batatu basohotse mu gikundi baragenda. Ubu Nsengimana ari kumwe na Muhoza Eric, Bonnet, Ormiston, Henok M na Vercher.
13:36: Nsengimana Jean Bosco bamusize amasegonda 30. Igikundi cyasizwe ho umunota n’amasegonda 30.
13:35: Pritzen yegukanye amanota y’Umusozi wa Gatanu atangiwe Kivuruga ku kilometero cya 176,4. Yakurikiwe na Fouche mu gihe Nsengimana Bosco na Bonnet bari hafi aho
.
13:28: Nsengimana yatakaye mu gihe bageze ku kilometero cya 171 muri Buranga. Ubu Fouche na Pritzen bamusize amasegonda 25.
13:25: Igikundi kiri imbere kigizwe n’abakinnyi bari muri 20 ndetse kiyobowe n’umukinnyi wa Afurika y’Epfo. Ubu ikinyuranyo ni umunota n’amasegonda 40.
13:23: Abakinnyi bamwe batangiye gushaka uko bacika mu gikundi. Ikinyuranyo kigeze ku minota ibiri n’amasegonda 45.
13:19: Abasiganwa binjiye mu bilometero 30 bya nyuma. Kuri ubu abakinnyi benshi batangiye kugerageza kureba uko bacomoka mu gikundi, bajya gushaka uko bahinguka mu Karere ka Musanze bayoboye.
12:59: Igikundi gikomeje kugendera ku muvuduko wo hejuru ndetse kiri kugabanya ibihe hagati yacyo n’abari imbere. Ubu ya minota igeze kuri ine n’amasegonda 10.
12:55: Abasiganwa bageze kuri Base mu Karere ka Gakenke aho bamaze kugenda ibilometero 166. Abari imbere bamaze gusiga ab’inyuma bari kugendera hamwe ho iminota itanu n’amasegonda 15.
12:36: abakinnyi baraguye mu gikundi kuko umuhanda uranyerera. Abo barimo aba Team Rwanda, Eritrea na Maroc.
12:25: Nsengimana abanje kuruhukamo ategereje babiri bamukirikiye. Birumvikana ko afite umubare wo gushaka imbaraga zo kuzamuka umusozi wa Buranga.
12:24: Nsengimana atanze abandi ku Murenge. Yakurikiwe na Pritzen ndetse na Fouche.
12:17: Igikundi kigabanyije ikinyuranyo kuko ubu hasigayemo iminota 10 ku kilometero cya 129.
12:14: Akavura gatangiye kujojoba mu Majyaruguru. Abakinnyi bayoboye batangiye kuzamuka umusozi wa kane.
12:11: James Fouche na Pritzen bamaze gufata Nsengimana mu gihe bari gutambika i Shyorongi. Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi batatu.
12:08: I Shyorongi, abakurikiye Nsengimana Jean Bosco batangiye kugabanya ibihe. Hasigayemo amasegonda 15.
12:02: Nsengimana Jean Bosco yegukanye amanota y’Umusozi wa gatatu atangiwe i Kinyinya ku kilometero cya 118.
Yakurikiwe na Pritzen, Fouche na Raisberg.
Igikundi cyasigaye iminota 10 n’amasegonda 20.
Saa 11:48’: Lucas Dauge ukinira Novo avuye mu irushanwa kubera impanuka.
Saa 11:55’: Ethan Vernon Peloton (igikundi kiramuzize ahazamuka.
Saa 11:37′: Abakinnyi bageze ku Kirometero cya 110 kugeza ubu, Nsengimana ararusha abakinnyi bamukurikiye, amasegonda 40 mugihe Peloton ayirusha iminota 12.
Abakinnyi bari kumanuka ku Ruyenzi, banyuze ku giti cy’inyoni, hari abantu benshi cyane.
Saa 11:20’: Nsengimana yegukanye agasozi ka Kamonyi, Pritzen aba uwa kabiri, Fouche aza ku mwanya wa gatatu.
Saa 11:16’: Pritzen na Fouche bari kugendera ku muvuduko umwe, ndetse barenda kunganya imbaraga, ariko biragoye kuko Nsengimana Jean Bosco amaze gushyiramo amasegonda 45.
Saa 10:43’: Ahashyizwe intego y’umuvuduko ahatambitse, mu karere ka Muhanga, Fouche yabaye uwa mbere, Pritzen aba uwa kabiri, Nsengimana aba uwa gatatu
Saa 10:38’:Abakinnyi bageze ku Kirometero cya 68 intera iri hagati y’abakinnyi 3 ba mbere na Peloton, ubu igeze ku minota 11 n’amasegonda 20’.
Saa 10:8’: Abakinnyi bageze mu karere ka Ruhango, intera iri mu bakinnyi b’imbere na Peloton imaze kuba iminota 11’.
Saa 9:55′: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 41. Abakinnyi batatu baracyayoboye, bakaba maze gushyiramo intera y’iminota 10 n’amasegonda 45. Abakinnyi bari ku mpuzandengo y’ibirometero 39 ku isaha.
Saa: 9: 51′:Amakipe ya Israel Premier Tech na Euskaltel-Euskadi, niyo ayoboye Peloton.
09:38 KM 30 – Abakinnyi 3 bayoboye isiganwa bamaze gushyiramo intera y’iminota 10′. Ntabwo bikunze kubaho ko muri Tour du habaho intera ingana uko.
9:43 Ikipe ya Soudal Quickstep Ethan Vernon wambaye umwenda w’umuhondo akinira, ndetse n’andi makipe 2 niyo ayoboye Peloton.
8:54: Ku kirometero cya mbere abakinnyi batatu bahise nashyiramo intera y’amasegonda 45, abo bakinnyi akaba ari Pritzen, Fouche na Nsengimana Jean Bosco.
9:02: Intera abakinnyi barimo Nsengimana basize kuri Peloton imaze kuba iminota 4 n’amasegonda 20.
Saa 08:35 Am abakinnyi 85 nibo batangiye agace ka 3, bakaba baribubanze kugenda Kirometero 7.7 kugira ngo batangire kubarirwa.
Mu bakinnyi 87 bari bashoje isiganwa rya Gisagara, abakinnyi 2 ntabwo bagarutse, abo akaba ari, Wesley Mol ukinira Bike Aid na Joonas Kurits ukinira Tartu2024.
Abakinnyi noneho batangiye kubarirwa
Saa 8h46: Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe, ubwo ibirometero 199.5 batangiye kubikinamo.
Saa 08:30: Abakinnyi bamaze guhaguruka, barabarirwa ibihe bageze i Karama basohoka muri Huye.
