Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘‘Telefone’’. Amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin wakoranye n’abarimo Chris Brown, Patoranking, Otile Brown, French Montana n’abandi bakomeye.
Iyi ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atumvikana mu muziki.
Yavuze ko impamvu yari yarahisemo kuba acecetse mu muziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo, byatumye aba afashe akaruhuko.
Ati ‘‘Mu myaka ibiri ishize abantu bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ariko ikiri rusange ni icyorezo cya COVID-19, nanjye cyangezeho mba ndetse gukora ibikorwa bitandukanye kubera ibyo bihe bikomeye.’’
Uyu musore yavuze ko ubu yongeye kwisuganya, ariko akaba asaba abashoramari gushora mu muziki kuko ari ikintu cyunguka iyo cyitaweho.
Iyi ndirimbo ye nshya avuga ko nta kintu kidasanzwe cyatumye ayihimba, ahubwo byizanye bya gihanzi akayihimba.
Avuga ko gukorana na Jordan Hoechlin byaturutse ku nshuti yabahuje bakaba inshuti kugeza aho yaje mu Rwanda, bagahura bakamenyana nyuma yamubwira ko afite indirimbo akamwemerera ko yazamufatira amashusho yayo.
Ati ‘‘Ni umuntu ugira umutima mwiza. Twaramenyanye nyuma mubwiye ko mfite indirimbo ngiye gushyira hanze, ansaba kuyikorera amashusho tuyakora gutyo.’’
Jordan Hoechlin ni umwe mu batunganya amashusho bifite, cyane ko ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyari 3Frw ku myaka 24.
M1 yakoreye amashusho y’indirimbo yaherukaga gukora indirimbo mu 2020, ubwo yakoraga iyo yise ‘‘Do it again’’.
M1 ni umuhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall. Yatangiye umuziki mu 2012, akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane, kuva mu myaka irenga icumi ishize.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi. Yanyuze mu maboko y’abakomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda, barimo Pastor P n’abandi.