Umuhanzi Danny Vumbi kuri uyu wa Gatandatu yakoze igitaramo cyo kumvisha abakunzi be zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya kane, yise 356.
Iki gitaramo cyiswe yise ‘Listening Party’ cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare, muri Afro Bristo iherereye i Musanze.
Mbere yo gusangiza abakunzi be zimwe muri izi ndirimbo, Danny Vumbi yabanje gucishaho iziri ku zindi album zamenyakanye zirimo izo yakoranye n’itsinda The Brothers.
Mu ndirimbo yaririmbiye abakunzi be harimo iyiswe ‘Rata Google’ ifite umwihariko, ‘Ni danger’, ‘Abana babi’ n’izindi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Jay C, wavuze ko kuri we Danny Vumbi ari umuhanzi udasanzwe.
Ati “Indirimbo eshatu yaturirimbiye ni nziza, usibye ko n’ubundi Danny Vumbi asanzwe aririmba neza. Danny Vumbi ni umuhanzi wuzuye, ntabwo ari ukumushimagiza, ni umwanditsi mwiza, aguha indirimbo ukumva ni ibintu utigeze wumva ahandi.”
Danny Vumbi yavuze ko yateguye iki gitaramo agamije ko abakunzi n’inshuti ze basogongera ku ndirimbo mbere y’uko zisohoka.
Yagarutse ku ndirimbo Rata Google yishimiwe na benshi, avuga ko “Hari igihe mba mfitanye gahunda n’umuntu agahita akuraho telefone, ngahita mbaza nti ‘ Rata Google, wambwira niba aryamye cyangwa ahagaze, ntabwo wambwira niba ararayo cyangwa ataha…”
Danny Vumbi yavuze ko afite gahunda yo gukora ibindi bitaramo nk’iki mu mujyi wa Kigali na Rubavu.
Iyi album nshya izajya hanze nyuma y’ibyo bitaramo, ikazasohokana n’amashusho y’indirimbo ebyiri zizaba zakunzwe n’abasogongeye album.