SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere
Imikino

Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/06 at 12:08 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma yo gucumbikirwa n’Inzego z’Ubutabera kubera ibyaha bakekwaho birimo ivangura, abafana ba Kiyovu Sports bamaze kugirwa abere ndetse bahita barekurwa kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.

Tariki ya 20 Mutarama 2023 ni bwo ibyaha aba bafana batandatu ba Kiyovu Sports bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bakoze ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade Bugesera, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ibitutsi byo mu ruhame n’ibindi. Aba ntibishimiye imisifurire kugeza aho batangiye gutuka Mukansanga wari umusifuzi wo hagati, bakoresha amagambo mabi ndetse agize icyaha nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabyemeje.

Inkuru nziza yatashye muri iyi kipe yo ku Mumena, ni ivuga ko Ubushinjacyaha bwamaze kurekura aba bafana batandatu.

Dosiye y’abafana ba Kiyovu Sports yoherejwe mu Bushinjacyaha nyuma y’umunsi umwe Komisiyo y’Imyitwarire muri Ferwafa itangaje ko yahanishije Kiyovu Sports kwakira umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’Ivangura gihanishwa ingingo ya 163 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Icya kabiri bari bakurikiranyweho ni icyo gutukana mu ruhame. Ugihamijwe ahanishwa ingingo ya 161 gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2023 February 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Nshimiyimana Eric utoza ikipe ya Bugesera FC ashobora kwirukanwa!

November 6, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Thompson yishimiye kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya P Promoters ya Papy Valens Ndahiro

July 25, 2023
Andi makuru

Tundu Lissu yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzaniya

September 11, 2023
Andi makuru

Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga

April 12, 2023
Imyidagaduro

Titi Brown yerekewe urukundo ruhambaye muri gitaramo cya Gen-Z Comedy (Amafoto)

November 17, 2023
Imikino

Iranzi Cédric wabujijwe kujyamuri Academy ya Bayern Munich yatangiye gufashwa na KNC

October 19, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?