SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Koffi Olomide yanenze Leta yabo yananiwe gukemura ikibazo cyayo ikakigereka ku Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Koffi Olomide yanenze Leta yabo yananiwe gukemura ikibazo cyayo ikakigereka ku Rwanda
Andi makuru

Koffi Olomide yanenze Leta yabo yananiwe gukemura ikibazo cyayo ikakigereka ku Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/01 at 10:31 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi Koffi Olomide ukomoka muri Congo uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, yahamije ko igisebo Congo ikunze gushyira ku Rwanda birimo no gusahura iki gihugu amabuye y’agaciro kidakwiriye kuko abanye-Congo ari bo banzi b’igihugu cyabo ubwabo.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Dr. Guy Karema. N’ubwo ikibazo yari abajijwe kitumvikana muri aya mashusho, byumvikana ko uwamubazaga yamubazaga ku bibazo by’u Rwanda na Congo bikomeje gufata intera umunsi ku wundi.

Undi atangira asubiza ati ‘‘Tugomba gutekereza gato. Ndibaza uko abaminisitiri bakora! Nta raporo cyangwa ibigaragaza imyanzuro bafashe mu nama bakoze? Iyo ubajije Minisitiri icyo akora, aragusubiza ati ‘nta kintu na kimwe’.’’

Agaragaza ko abanye-Congo ari bo ubwabo bikoraho, cyane ko ntawe ukunda igihugu cye ahubwo buri wese uhawe umwanya runaka ashyira imbere inyungu ze n’umuryango we.

Ati ‘‘Akenshi iyo agizwe Minisitiri cyangwa umuyobozi mukuru; murumuna wa wa Minisitiri, inshuti ze z’abakobwa na baramukazi be nibo bahabwa akazi. Ntushobora kubona abantu bashoboye mu kazi […] ariko buri gihe buri gihe yewe Abanyarwanda, yewe Abanyarwanda.’’

Agera ku gikunze gushinjwa u Rwanda cyo gusahura iki gihugu akomokamo, amabuye y’agaciro akibaza koko niba bibaho asigaye yo aho ajya.

Ati ‘‘Niba abanyarwanda basahuye cyangwa bibye 20%, 10% cyangwa 30% by’amabuye y’agaciro. 70% byagiye he, 80% byasigaye biri he? Ni byo, ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC n’Umunyekongo ubwe. Congo yahindutse igihugu cya za maguyi n’ubunebwe.’’

Koffi Olomide uheruka kuririmbira mu Rwanda mu 2021, mu gitaramo cye mbere  y’indirimbo ye ya mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo.

Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira Perezida Kagame ku bw’ibyo amaze kugeza ku Rwanda. Yakomeje avuga ko yifuza ko igihugu cye, RDC, n’u Rwanda bibana neza mu mahoro.

Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”

Politiki n’imiyoborere mibi ni ryo pfundo ry’ibibazo bihejeje abanye-Congo mu bukene bw’akarande.

Ibi ni byo bituma amabuye y’agaciro y’iki gihugu n’indi mitungo kamere yirirwa isahurwa n’abitwa ‘abafatanyabikorwa’ ba Congo, ni ukuvuga ibigo biyacukura bikanayacuruza mu buryo bwa maguyi cyangwa se bwo gusahurira mu nduru.

Urugero, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 300$ igihugu cya Congo cyasinyanye na sosiyete zitandukanye zo mu mahanga zicukura cobalt, amafaranga akigarukira ku byacukuwe ni 3% andi ajya mu mifuka y’abanyamahanga batifuriza iki gihugu ineza.

RDC ifite umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri Miliyari ibihumbi 24$. Bituma iba igihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 1, 2023 February 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu

June 21, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Dubai mu nama izahuza abaturutse mu bihugu 150

February 12, 2024
Iyobokamana

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

April 23, 2025
Iyobokamana

Minisitiri w’intebe w’ubutaliyani Georgia Meloni yemeje ko Papa Francis ameze neza

February 21, 2025
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umubiligi Jonathan Vervenne yambaye umwambaro w’umuhondo

February 18, 2024
Imyidagaduro

Kanye West afite ikibazo cyo kwimwa uburenganzira ku bana be

May 1, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?