Umuhanzi Ndoli Tresor uri kuzamuka neza muri Gospel nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya Judy Entertainment iyoborwa n’umushabitsi ndetse akaba n’umukinnyi wa Filime Judith Niyonizera yashize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Ndashima “
Mu kiganiro na Ahupa Visual Radio mu minsi ishize Niyonizera Judith ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada yadutangarije ko inzu ya Judy Entertainmet yayishie mu mwaka wa 2017 agamije gufasha bahanzi batandukanye impano zabo zatsikamiwe no kubura ubushobozi bwo gushyira hanze ibihangno byabo kuva muri icyo gihe yafashije benshi barimo n’uwari umugabo Niyibikora Safi kugeza ubwo yinjiraga muri Sinema akaba ariho ari kubarizwa ubu cyane .
Ku bijyanye n’umuhanzi Ndoli Tresor Judith ko nyuma yo kubona impano ye aho asanzwe aririmba muri Korali bamubonyemo impano idasanzwe Isi ikwiriye kumenya. Twahise tumwegera dutangira kumufasha kugeza mu minsi ishize ubwo
Yagize Ati “Afite impano Isi ikwiriye kumenya kandi integoza Judy Entertainment ni ugushyira hanze no kumenyekanisha impano zikizamuka.”
Avuga ko inzu yashinze yiyemeje kugaragaza impano u Rwanda rutari ruzi by’umwihariko zikagera no hanze yarwo.
Yakomeje avuga ko bateganya kumurika abandi bahanzi nk’umusanzu we mu gushyira itafari ku muziki nyarwanda ndetse nawe ubwe yateguje abakunzi indi ndirimbo ya Kabiri nyuma yo gushyira hanze iyo yise My Judy yakoranye n’umuhanzi Musbe .
Indirimbo “Ndashima” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano mu gihe amashusho yatunganyijwe na Harris.

