Ibihembo ‘Rwanda Women in Business Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, aho bizahabwa abagore b’indashyikirwa mu buyobozi n’ubushabitsi.
Abahabwa ibihembo ni abakozi, ba Rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo b’abagore, imiryango y’abikorera, sosiyete cyangwa ibigo bakoramo.
‘Rwanda Women in Business Awards’ igizwe n’ibyiciro 24. Harimo ibyiciro 8 by’ibigo binini ndetse n’ibyiciro 5 by’ibigo biciriritse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 cyabereye kuri Park Inn Hotel, Umuyobozi wa Thousand Hills Event, Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko mu rwego rwo guhitamo abagore bazahatana muri ibi bihembo bifashishije inzego za Leta n’izindi zisanzwe zikorana n’abo kugira ngo bazahitemo ababikwiriye.
Ikindi ni uko hazaba amatora yo kuri internet azaba afite 30% ndetse n’Akanama Nkemurampaka kazaba gafite amajwi 70% kazemeza abatwara ibihembo
Ibi bihembo byari bisanzwe bitangwa mu mpera z’umwaka. Ariko guhera kuri iyi nshuro bizajya bitangwa mu kwezi kwa Werurwe.
Nathan Ntaganzwa akomeza ati “Twahisemo ko ibi bihembo tubitanga muri Werurwe kubera ko ari ukwezi kwahariwe umwari n’umutegarugori. Ni byiza rero ko bashimirwa mu kwezi kwabahariwe.”
Umugore wiyandikisha agaragaza ibyo asanzwe akora, Nimero ye ya telefoni, Email n’ibindi bigaragaza umwirondoro we muri rusange.
Kimwe mu bizashingirwa mu guhitamo abahatana harimo serivisi atanga, kuba amaze nibura imyaka itatu ari mu kazi, impinduka ibikorwa bye byazanye mu mibereho y’abaturage n’ibindi.
Rwanda Women Business Awards ni ibihembo Ngarukamwaka byitaye cyane ku gushimira no gushyigikira abagore bari mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, uburezi n’ubuzima.
Mu rwego rwo gutanga umucyo muri ibi bihembo, Thousand Hills itegura ibi bihembo yifashishije ibigo bitandukanye birimo nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (ICPAR).
Umukozi muri iki kigo, Witness yabwiye itangazamakuru ko bafite abagore biga amasomo ya CPA, biri mu mpamvu zatumye biyemeza gushyigikira itangwa ry’ibi bihembo.
Avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye kumva ko umugore ari ireme ry’umuryango. Ati “Biri mu mpamvu zatumye dushyigikira iki gikorwa.”
Abatoni Peninnah wo mu Muryango Rwanda’s Women Network avuga ko uyu muryango ugamije kubaka iterambere ry’umugore mu buzima butandukanye.
Kandi bafite ibikorwa byubaka umugore kugeza aho abaye rwiyemezamiramo ‘ugasanga arafasha abandi’.
Ati “Twemera ko iyo uteje imbere umugore, uba uteje imbere umuryango […] Dushyira imbaraga rero mu kuzamura umugore haba mu myumvire, mu bikorwa ariko akazavamo wa muntu ugirira igihugu akamaro ndetse n’umuryango we.”
Abatoni avuga ko hari abagore bagiye bava ku rwego rwo hasi, uyu munsi bakaba bageze ku rwego rwiza, ariko bakazakomeza gushyigikirwa ‘kugira ngo yumve ko agomba kuba umuyobozi w’ejo hazaza’.
Ati “Natwe dushima y’uko twashoboye kuba muri bamwe muri iki gikorwa twishimira cyane kugira ngo natwe dutange umusaruro nk’abantu bubaka igihugu kandi bagaragaza aho umugore yavuye n’aho ageze ubu ngubu.”
Asiimwe Rebecca ukora mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kureba uburyo ihame ry’uburinganire ryubahirizwa (Gender Monitoring Office), avuga ko bishimiye igitekerezo nk’iki kijyanye no gushimira intambwe igihugu kimaze kugeraho mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo batandukanye b’abagore.
Yavuze ko hari gahunda bafitanye n’abikorera yo kurebera hamwe uburyo bimakaza ihame ry’uburinganire mu byo bakora byose.
Ati “Twumvaga ari igitekerezo cyiza. Noneho cyijyanye n’ukwezi ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore. Niyo mpamvu natwe twahisemo kugishyigikira mu buryo bwo kugira ngo Igihugu kishimire intambwe imaze kugerwaho n’abagore cyane cyane muri ba rwiyemezamirimo
Asiimwe avuga ko tariki 11 Werurwe 2023, ubwo ibi bihembo bizaba bitangwa, bizaba ari umwanya mwiza wo kubona no kugaragaza uburyo abagore bagiye bashora imari mu ngeri zinyuranye z’ubuzima
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Guteza imbere Ihame ry’Uburinganire n’umugore muri rusange, Kazuba Tessy yavuze ko yumvise ashishikajwe no kuba iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryagira uruhare rukomeye mu itangwa ry’ibi bihembo.
Akomeza ati “Twumvise ko ari ngombwa ko tubamo. Tugateza imbere ibyo byiciro byose by’abagore
Kwiyandikisha guhatana muri ibi bihembo bizangira ku wa 8 Gashyantare 2023, ni mu gihe ku wa 9 Gashyantare 2023 ari bwo ikipe ya Thousand Hills izahitamo abujuje ibisabwa.
Tariki 10 Gashyantare 2023 hazatangira amatora yo kuri internet azarangira ku wa 23 Gashyantare 2023.
Ni mu gihe, ku wa 24 Gashyantare 2023 hazabaho guhitamo abageze mu cyiciro cya cyuma. Nyuma hazatangazwa urutonde rw’abatsinze, bitangwe ku wa 11 Werurwe 2023.
IBYICIRO 24 BYA MBERE BIZAHEMBWA MURI RWANDA WOMEN BUSINESS AWARDS:
1. Champion of Change
2. Women Business Owner of the Year
3. Board Level & Senior Executive of the Year
4. Start-Up of the Year
5. Spotlight on Women in STEM
6. Rising Star
7. Social Entrepreneur Award
8. Global Brand Award Contribution
9. Agri-Entrepreneur Award
10. Best Tours and Travel Agent
11. Manufacturing Company of the Year Award
12. Media glass ceiling Award
13. Journalist/Producer
14. Public Relations.
15. Lifetime Achievement Award
16. Enlightened Employer
17. Fastest Growing Women-Owned or – Led Company of the Year
18. Top woman in ICT
19. Male driving gender empowerment
20. Banking & Finance woman of the year
21. Energy woman of the year
22. Insurance woman of the year
23. Outstanding Youth Philanthropist Award
24. Woman of Honor Award
https://rwandawomenmagazine.rw/