I saa saba zo mu gicuku cyo ku wa 26 Mutarama 2023 nibwo indege yarimo umuhanzi Demarco yageze i Kigali, yakiranwa yombi n’abamutumiye, ahita ajyanwa kuri hoteli kuruhuka mbere y’uko atangira imyiteguro y’igitaramo afite ku wa 28 Mutarama 2023.
Akigera i Kigali, Demarco yijeje abakunzi b’umuziki kuzabaha igitaramo cyiza, ahamya ko kimwe mu bintu azi k’u Rwanda ari uburyo rufite umujyi urangwa n’isuku.
Demarco yageze i Kigali nyuma y’uko mu Ukuboza 2023 yagize ikibazo cy’indege cyatumye n’igitaramo cye gisubikwa cyimurirwa ku wa 28 Mutarama 2023.
Uretse itariki y’igitaramo yahindutse si byinshi byahindutse kuko cyakomeje gutegurirwa muri BK Arena.
Kwinjira mu gitaramo cye ku bari kugura amatike mbere, ni ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw muri VVIP; amatike kuri ubu akaba ari kugurishwa ku rubuga rwa Ticquet.rw
Ku rundi ruhande ariko abazagurira amatike ku muryango azaba agura ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 35 Frw.
Mu gihe haburaga iminsi itatu ngo iki gitaramo kibe, sosiyete ya Diamond League Ent yagiteguye, yatangaje urutonde rw’abahanzi nyarwanda bazafatanya n’uyu muhanzi wakunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Love my life’ mu myaka 11 ishize.
Aba bahanzi barimo Ish Kevin, Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Chris Eazy, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, na Davy Ranks .
Iki gitaramo kandi kizahuriramo aba DJs batandukanye barimo Dj Marnaud , DJ Infinity , DJ Tyga, DJ Kagz na Nep Djs.
Icyakora kugeza mu ijoro uyu muhanzi yagereye i Kigali, Ish Kevin na Chris Eazy bari bamaze kuvuga ko batazitabira iki gitaramo, bivuze ko mu bahanzi 11 bo mu Rwanda bari biyambajwe hasigayemo icyenda.