Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’ ashimangira ko abagiteguye bamusabye kwitabira gusa.
Ni ubutumwa bugenewe abanyamakuru abareberera inyungu za Kayirebwa basohoye bagira ngo bashyire umucyo ku by’iki gitaramo cyari kimaze iminsi kivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi nyandiko, bavuze ko nk’uko Cécile Kayirebwa yabyemereye abateguye iki gitaramo azacyitabira, icyakora avuga ko atari icye nk’uko hari abari batangiye kubitekereza.
Yagize ati “Turashaka kuvuga ko Cécile Kayirebwa ashyigikira urubyiruko gukomeza umuco gakondo wa Kinyarwanda. Bamusabye kubita izina mu gitaramo bazagira kuri 31 Mutarama 2023 ariko si igitaramo cya Cécile Kayirebwa.”
Byitezwe ko iki gitaramo kizabera i Nyarutarama ahitwa ‘Crown Conference Hall’ aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 150 Frw.