Umuhanzi Ruti Joël yamurikiye abamukurikira urutonde rw’indirimbo 10 zigize Album ye ya mbere yise ’Musomandera’ izina ry’umubyeyi we.
Iri zina yitiriye iyi album ni izina ryahawe nanone uwahoze ari Umugabekazi w’u Rwanda Kanjogera.
Iyi album yagizwemo uruhare mu myandikire na nyakwigendera Yvan Buravan igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.
Kuri iyi album ijambo ‘Rukundorwera’ ni rimwe mu magambo agarukwaho cyane avuga ko risobanura urukundo rutagira icyasha rw’umubyeyi n’umwana, umugabo n’umugore ndetse n’urukundo rw’umuturage ku gihugu.
Ruti Joël wamenyekanye cyane mu muziki gakondo aherutse gutangariza IGIHE ko iyi Album yamutwaye imyaka ibiri ayitunganya.
Iyi album ‘Musomandera’ niyo ya mbere amuritse gusa mu 2021 yari afite gahunda yo kumurika iyo yitiriye izina rye ‘Rumata’ ariko byarangiye idasohotse.
Uyu muhanzi uherutse guha abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Cyane’, biteganyijwe ko azaririmba zimwe mu ndirimbo zigize iyi album mu gitaramo azataramana n’Ibihame by’Imana, kikazaba tariki 14 Mutarama 2023.