Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abana bakoze Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abana bakoze impanuka mu gitondo, ndetse anabifuriza gukira vuba. mu gitondo, ndetse anabifuriza gukira vuba.
Kuri uyu wa Mbere mu gitondo nibwo imodoka yari itwaye abana ibajyanye ku ishuri rya Path to Success yakoze impanuka, irenga umuhanda igeze ahazwi nko ku Irebero. Iyi modoka yagiye irenga umuhanda, igwa mu biti biri munsi y’umuhanda.
Nk’uko umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yabitangaje nta mwana wapfiriye muri iyi mpanuka, ndetse abakomeretse nabo bajyanywe mu bitaro bitandukanye biri mu mugi wa Kigali kugira ngo bitabweho.
Abakomeretse ni abana 25, umuyobozi w’ikinyabiziga ndetse na mwarimu. Abinyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa aba bana ndetse n’imiryango yabo.
Yagize ati: “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije abana bose gukira vuba kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”