Igitaramo cyatumiwemo umuhanzi wo muri Jamaica , Demarco cyagombaga kuba kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022 muri BK Arena cyahagaritswe habura umunsi umwe ngo kibe, kimurirwa muri Mutarama 2023.
Amakuru atugeraho ni uko iki gitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe nuko indege yagombaga kumugeza i Kigali yamusize, babura indi yamuzana ngo ahagerere ku gihe.
Iki gitaramo cyasubitswe ku wa 28 Ukuboza 2022 mu gihe haburaga amasaha make ngo umunsi nyiri zina ugere.
Abateguye iki gitaramo cyiswe ‘Dutty December’ cyari kimaze igihe cyamamazwa ndetse n’amatike yacyo yari amaze igihe yarashyizwe ku isoko, batangaje ko cyimuriwe ku wa 28 Mutarama 2023.
Kugeza ubu nta wundi muhanzi wari wagatangajwe wari kuzafatanya na Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall.
Uyu muhanzi benshi bamuzi mu ndirimbo nka ‘Love my Life’, ‘No Wahala’ yakoranye na Runtown na Akon, ‘Comfortable’, ‘Bad Gyal Anthem’, ‘Copulation’ n’izindi.