Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 22 Nzeri 2022 mu gihe hari hagisesengurwa imbwirwaruhame ya Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Paul Kagame w’u Rwanda mu nteko rusange ya Loni, hasohotse ifoto yabanje guteza urujijo iriho Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, hagati yabo harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Iyi foto yaje ikurikiranye n’indi igaragaza abafasha b’abakuru b’ibihugu byombi, basuhuzanya baseka, ibintu bitari biherutse.
Icyatumye bamwe bagwa mu rujijo kuri ayo mafoto, ni uko yaje akurikiye imbwirwaruhame Tshisekedi yavugiye muri Loni kuwa Kabiri, yikoma u Rwanda nka nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu gihugu cye ndetse agasaba amahanga kugira icyo akora.
Imbwirwaruhame ye yakurikiwe n’iya Perezida Kagame kuwa Gatatu mbere gato y’uko guhura, aho yavugaga ko umukino wo gushinjanya ntacyo uzageraho, ko ahubwo icyihutirwa ari ‘Ugushaka igisubizo cya politiki no gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo haherewe mu mizi yacyo’.
Impaka zaciwe n’itangazo ry’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ryemeje ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bahuriye i New York ahaberaga inteko rusange ya 77 ya Loni.
Ni Perezida Macron watumiye ku meza Perezida Tshisekedi na Kagame, agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Umwuka watangiye kuba mubi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umutwe wa M23 wuburaga ibitero usaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye, Congo ikawutsembera.