SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibirori bya Kigali Auto Show byamurikiwemo imodoka zitangaje (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibirori bya Kigali Auto Show byamurikiwemo imodoka zitangaje (Amafoto )
Imyidagaduro

Ibirori bya Kigali Auto Show byamurikiwemo imodoka zitangaje (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/13 at 12:22 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe  mu  mujyi wa Kigali mu bice byinshi haba harimo harabera ibitaramo bitandukanye by’imyidagaduro ,byari udushya kubari bitabiriye  ibirori bya  Kigali Auto Show byabaye  mu mpera z’iki cyumweru aho ababyitabiriye babashije kwibonera imodoka  zitangaj ndetse  bamwe bataherukaga kubona .

Ibyo birori  byabereye ku ku kibuga cya Cricket i Gahanga  mu mujyi mu karere  ka Kicukiro byari byatumiwemo abantu  bafite  Imodoka ndetse na Moto zifite umwihariko abantu batamenyereye ,byari biyobowe n’umukobwa umaze kwamamara cyane  mu gihugu cya  Uganda  Sheila Gashumba na  Miss  Nishimwe  Naomie .

Muri ibyo biori byatangiye mu masaha ya ku manywa abantu bari benshi cyane baje kwirebera  izo modoka harimo zimwe  baba badaheruka kwibonera kabone ko nyinshi mu zamuritswe zigizwe nizo  mu myaka yo hambere ndetse  bamwe  mu bari baje kumurika imodoka zabo  bamwe baboneyeho no kwerekana ubunararibonye bafite mu gutwara imodoka ibintu byari biryoheye ijisho .

Uretse imodoka na moto ziganjemo izishaje zari muri gahunda yo kumurikwa, abari bafite izifite umwihariko yaba imiterere yazo cyangwa uburyo zihenze ku isoko nabo bazimuritse.

Muri uwo mugoroba nyuma yo kwirebera ubwiza bw’izo modoka habaye  igitaramo cyasusurukijwe n’aba DJs batandukanye barimo DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest  kitabirwa n’abatari bake bari banezerwe bifatira n’icyo kunywa ndetse naka Brochette ubona  baryohewe cyane .

Ahagana mu masaha akuze nibwo ibyo birori  byahumuje maze  Ahupa Visual Radio twegera  Umuyobozi  wa  M&K  isanzwe itegura ibi birori agira byinshi  adutangariza kuko byagenze .

Yagize ati “hari hashize igihe kirekire  dutategura ibi birori ariko mukurikije uko mwabyiboneye abantu bongeye kunyurwa n’ibirori bya Kigali Auto Show tukaba twakomeje kwakira ibitekerezo bya abantu benshi  ko twajya tubitegura buri gihe ariko kubera  ko ari umushinga usaba ubwitonzi no gushaka abafite izo modoka  twiyemeje koi bi birori bizajya biba buri  mwaka  mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’Imodoka na Moto

 

You Might Also Like

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Nsanzabera Jean Paul July 13, 2024 August 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Brian Avie yahishuye ko gusubiramo indirimbo Omubiri na Afrique Joe bigiye kumufungurira inzira mu Rwanda

July 19, 2024
Andi makuru

Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale

March 22, 2025
Imyidagaduro

Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame n’umuryango we bitabiriye igitaramo cya John Legend muri BK Arena

February 22, 2025
Imyidagaduro

The Same Abiru bashyize hanze indirimbo Kunda Cyane batuye abakundana ( Video )

November 28, 2024
Imikino

Mukansanga Salima yahawe igihembo cya Forbes Woman Africa 2023

March 9, 2023
Kwamamaza

Kigali Tents ikomeje kuza kw’isonga mu gukora amahema meza mu Rwanda

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?