Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard, Umunyamideli wabigize umwuga yanejejwe no gukorana na Koffi Olomide washimye uburanga bwe akamusaba ko bahurira mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Andress’.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru Judith Heard yatangaje ko yanejejwe bikomeye no gukorana na Koffi Olomide umuhanzi yakuze yumva bacuranga iwabo ndetse n’ubu bakaba bakimufana cyane.
Ati “Gukorana na Koffi Olomide byanshimishije cyane, ntewe ishima no kuba ndi Umunyarwandakazi n’Umugande wiyambajwe n’umuhanzi ukomeye muri Afurika no hanze yayo, byanejeje cyane kuko no mu muryango wanjye ni we muhanzi twakuze twumva indirimbo ze tuzibyina yaba abakuru n’abato kugeza n’ubu.”
“Muri make ni umuririmbyi twese dukunda nk’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda.”
Judith Heard umaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye n’imideli n’amarushanwa y’ubwiza avuga ko yahuye bwa mbere na Koffi mu 2018 ari nabwo baganiriye.
Ati “Kugira ngo duhure byatewe n’inshuti yanjye yari ifite ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 40 umukunzi we atumira Koffi Olomide kuza muri ibyo birori.”
“Nyuma yo kuririmba iyo nshuti yanjye ni yo yansabye ko najya guhura na Koffi Olomide, tukimara guhura yarambwiye ati ’uri umugore mwiza’, uri umunyamideli ukomeye ndifuza kuzagukoresha mu mashusho y’imwe mu ndirimbo zanjye nzakora vuba.”
Nyuma y’umwaka umwe bahuye ni bwo Koffi yandikiye Judith Heard amubwira ko yakitegura bagakora amashusho y’indirimbo undi na we ntiyazuyaza amubwira ko ayiteguye ahita amwoherereza itike y’indege bahurira i Dar Es Salaam ari naho bakoreye amashusho yayo.
Iyi ndirimbo ‘Andress’ igaragaramo Judith Heard yasohotse ku wa 20 Gicurasi 2023 iri kuri album Koffi Olomide yise ‘Légende Millénium’.
Uyu munyamideli akaba Miss Environment International -Africa 2022 avuga ko nta yindi mishinga yisumbuyeho afitanye na Koffi Olomide.
Judith Heard yifashishije umurongo wo muri Bibiliya agaragaza ko ari igitangaza cy’Imana cyabayeho kugira ngo akorane na Koffi Olomide.
Uyu munyamideli yifashishije amagambo yanditse mu Umubwiriza 3:11 handitse ko “buri kintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Imana yashyize mu bantu ibitekerezo by’igihe cyahise n’igihe kizaza, nyamara ntibashobora kumenya ibikorwa by’Imana uhereye mu ntangiriro ukageza mu iherezo.”